Ikaze Injira
Ubuzima
Malariya: Indwara, Ibimenyetso, Kwipimisha, Umuti:

Malariya ni indwara iterwa n’udukoko dukwirakwizwa n’umubu. Ibimenyetso by’ingenzi ni ukugira umuriro, kubabara umutwe, kuribwa mu ngingo, gucika intege no kuruka bidakabije.

Icy’ingenzi niuko iyo ugaragaje ibimenyetso, ugomba kwihutira kujya kwa muganga. Ugafata imiti uhawe kandi ugakurikiza inama baguhaye.Yibasira cyane cyane abagore batwite, abana batarageza ku myaka itanu n’abantu bafite virusi itera SIDA. Iyo rero utivuje neza malariya ishobora guhinduka igikatu, cyangwa ikaba yaguhitana.

Ingaruka za malariya ni nyinshi twavuga:

Ku bana bato: kubura amaraso , malariya yo mu mutwe, n’ibindi.

Ku bagore batwite: gukuramo inda, kubyara umwana udashyitse cyangwe se umwana akavukana ibiro bidashyitse.
Twandikire | Turi bande | Uburenganzira bw'abasomyi Bacu | Ibirimwo | © 2001-2008 One Economy. All Rights Reserved.