Skip to Secondary Navigation Skip to Main Content

Current Domain

Languages

Igituntu

Igituntu ni indwara iterwa  n’agakoko kitwa “tubercle bacilli”.  Bamwe muri twe baba bagafite bakagendana kakagenda gakura nyuma umuntu akazahazwa n’igituntu.

Igituntu gikunze kwibasira imyanya y’ubuhumekero ndetse kikagera no mu bindi bice by’umubiri kuko gatwarwa mu mubiri nítembera ry’amaraso

Ako gakoko kaboneka no mu mwuka, niyo mpamvu ukirwaye yajya akorora yitonze igihe ari mu bandi kuko kirandura binyuze mu mwuka.

Ibimenyetso byacyo

  • agakorora ka buri munsi
  • gucika intege no kuynanirwa kúmutima wose
  • gutakaza ibiro
  • kumva udashaka kurya
  • kubira ibyuya
  • kubabara mu gituza
  • guhumeka nabi
  • gukorora ugacira amaraso

Kuyirwanya 

Hari ibinini bikoreshwa  mu kurwanya igituntu bifatwa mu mezi atandatu  cyangwa igihe kinini.

Ukirwaye ntasabwa kumara igihe kinini mu bitaro iyo ibimenyetso byacyo byamugaragayeho. Ajya mu bitaro iyo cyamuzahaje, amaramo amezi 2 andi 4 akayamara mu rugo ariko akurikiranwa na muganga.

MDRTB :  ni igituntu kidahangarwa n’iyo miti biterwa no gufata nabi iyo miti kuko bisaba kumara amezi atandatu uri kuyri iyo miti, iyo uyicikirije iyo MDR irakuzahaza ntinakira kandi ushobora no kucyanduza abandi.

Umuntu urwaye MDR bamupima inshuro 20 buri gihe kandi umurwayi wacyo bimusaba amezi 18 yivuza.  Iyi ndwara ikunze gufata abantu bafite ubwandu bwágakoko gatera SIDA.  Niba wumva ukicyekaho ihutire kujya kwa muganga kwipimisha.

0
No votes yet
Your rating: None
© Uburenganzira bw’umwanditsi 2001 - 2014 One Economy Corporation