Skip to Secondary Navigation Skip to Main Content

Current Domain

Languages

Kwiga iby’ingenzi

Umwana agomba kumenya bimwe mu bintu by’ingenzi kandi by’ibanze igihe atangiye ishuri.

Ibara: igisha umwana wawe kumenya amabara y’ibanze (umutuku, umuhondo, ubururu) ndetse n’amabara y’isumbuye (umutuku+umuhondo= ikijuju, umuhondo+ubururu= icyatsi kibisi, Umutuku + Ubururu= Ikivuzo)

 

Ibinyamapnde: Mwigishe kumenya inziga, imyashi, mpandeshatu, inziga –nyegi, icyakabiri cy’inziga , inyenyeri, ushobora gukora agakino umubaza ibinyampande (atarora) ibiri hafi aho igihe mugenda cyangwa mutegereje bisi.

Ingano (y’ibintu) Fasha umwana wawe gushyira itandukaniro hagati y’ibintu. Muganirize kubijyanye n’ubunini, ubuto, ubunini cyane, ubuto cyane, uburinganire.Mubaze umugufi cyangwa se umuremure mu muryango wanyu. Igihe mureba amafoto y’inyamaswa, mu baze inini cyangwa se intoya, indende, ingufi n’ibindi.

Imimerere: Reka umwana amenye itandukaniro y’imimerere y’ibintu n’amagambo abyerekana. Iki giti kiracucamye cyangwa ntabwugamo? Ibuye rirakomeye cyangwa? N’ibindi.

Igihe: Kumenya kuvuga igihe biragoye ku bana bakiri bato, ariko mwagombye kuvugana kubijyanye n’igihe, ndetse bakerekwa amasaha. Ushobora kumubwira ko igihe cye cyo kuryama ari saa moya n’igice kandi ko uribufungure iby’amanywa saa saba ndetse n’ibyanimugoroba saa kumi n’ebyiri. Wagombye kumwigisha kuby’ejo hashize, uyu munsi ndetse n’ibyejo hazaza. Ibyamugitondo, nyuma ya saa sita na nimugoroba. Agomba kumenya iminsi igihe icyumweru, ndetse n’amezi agize umwaka. Indirimbo zishobora kwibutsa umwana iminsi y’icyumweru, amezi kandi n’uburyo bikurikirana.

 

0
No votes yet
Your rating: None

I read that Post and got it fine and informative. Please share more like that...
funny pictures tumblr cats

»

This type of message always inspiring and I prefer to read quality content, so happy to find good place to many here in the post, the writing is just great, thanks for the post.
nashville advertising agencies

»
© Uburenganzira bw’umwanditsi 2001 - 2017 One Global Economy Corporation