Skip to Secondary Navigation Skip to Main Content

Current Domain

Languages

Ihene zitanga amata.

Goats

Kubera iki ngomba korora ihene zitanga amata?

Benshi muri twe dukunze kubona ibiryo bifite ibirindindwara ariko tukabona ibyubakumubiri,ibinyasukari na vitamini bike. Amata niyo soko yingenzi yizo ntungamubiri. Inka niyo soko ya mbere y’amata ariko kubyerekeye ibikenerwa n’igishoro, isaba byinshi cyane. Ikindi cyoroshye twakorora ni ihene zitanga amata. Ihene zikamwa nazo ni isoko y’amata akaba ari ubworozi bushya ariko bumajije kungura abantu benshi. Kubera iki? Hano hari impamvu zituma ugomba korora ihene ikamwa.

  • Bisaba ahantu hato ugereranyije n’ubworozi bw’inka zikamwa.
  • Zirya ibiryo bike n’amazi, ugereranyije n’ibyinka ikamwa.
  • Aho zirisha, huma vuba bigatuma kuhasukura horoha.
  • Aho zirishiriza harahendutse kuhubaka.
  • Igishoro ni gito ugereranyije n’icyinka ikamwa.
  • Ubona intungamubiri nyinshi ziturutse mu mata igishoro ari gito, mu mujyango bakayifashisha.
  • Abahanga mu bijyanye n’intungamubiri batugira inama zo kunwa amata akomoka kw’ihene kuko avura kandi afite intungamubiri nyinshi  cyane cyane kubarwayi ba sida.
  • Aho abaturage bazi agaciro kazo, ibaha amafaranga menshi, amashiringi 90-120.00  kuri litiro.
  • Inka zikamwa iyo zitaweho, ntabwo zangiza ikirere.kuziragira biroroha,bazigaburira ibisigazwa by’ibihingwa n’ibyatsi. Agaciro kazoo zitanga n’ifumbire.
  • Ni bwiza kuri rubanda rugufi rufite ubutaka bukeya.
     

 

0
No votes yet
Your rating: None

I am hoping the same best effort from you in the future as well. In fact your creative writing skills has inspired me.
bearpaw emma tall

»
© Uburenganzira bw’umwanditsi 2001 - 2017 One Global Economy Corporation