Skip to Secondary Navigation Skip to Main Content

Current Domain

Languages

Muri aka gace

  • Uburyo bikorwa

Uburyo bikorwa

  1. Kura imyanda mukiraro cy’inkoko uyumishe ku izuba. Umumaro: Bigomba kumishwa neza kugira ngo udukoko turimo dupfe bitanabora.
  2. Shwanyaguza ibikomeye mu myanda yumye uyungurure kugira ngo ukuremo ibiti, amabuye n’imisumari bishobora kumerera nabi inka.
  3. Vanga iyo fu hamwe n’ibindi biryo by’inyongera nka ibishishwa by’ibigori,ifu ikturuka mu ifu y’imbuto. Ukeneye kuvanga imyanda n’ibindi biryo kuko utabikoze inka ntiyabirya.
  4. Ugaburire iyo mvange inka. Ifumbire ituruka kunkoko 100 iba ihagije kunka 1 kugeza kuri enye.
  5. Ushobora jubika ifumbire yumye mumufuka kugeza ku mezi 2 ahantu hashyushye.( nko munsi y’urusenge).

Utegetswe

  • Kumisha imyanda neza kuzuba kugira ngo wice udukoko.
  • Gaburira inka ikamwa imvange y’ifumbire n’amakonsatire inshuro imwe k’umunsi. Ushobora kubigaburira inka idakamwa inshuro ebyiri k’umunsi.
  • Niba ubitse ifumbire, yibike ahumye.

Ubujijwe

  • Ntugahe imvange y’ifumbire inyana ziri munsi y’amezi atanu y’amavuko, cyangwa ku intama n’ihene bifite munsi y’amezi atatu y’amavuko. Zishobora gufatwa n’indwara ya salmonella na coccidiosis byoroshye, n’igifu cyazo kiba kitarakura bihagije kugira ngo gisye imyanda neza.
  • Ntukagaburi imyanda itose.
     
0
No votes yet
Your rating: None
© Uburenganzira bw’umwanditsi 2001 - 2017 One Global Economy Corporation